English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubutindi n’ubukene bukabije: Zimwe mu mpamvu zituma abatuye Shyira batabitsa muri banki.

Nubwo ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko 96% by’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, hari abatuye mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko batazi uko umuntu abitsa muri banki kuko batabona icyo babitsayo kubera ubukene. Bamwe muri bo bavuga ko kwizigamira ari iby’abifite, mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge bubasaba kwitoza umuco wo kwizigamira, na duke bafite bakatubitsa.

Hari bamwe mu batuye mu Murenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko batazi uko umuntu abitsa muri banki kuko batabona icyo babitsayo kubera ubukene.

Ubuzima bugoye, nta mafaranga yo kubitsa

Mukandayisenga, umwe mu batuye Shyira, avuga ko imirire y’urugo n’amashuri y’abana bimutesha amahirwe yo kwizigamira.

Ati: "Sinzi no kubitsa ibyo ari byo, ntabwo ari ugukabya, none se wakorera igihumbi ukarihira umunyeshuri, ugahaha ibyo kurya, ukabona n’ayo kubitsa? Muri banki nzabitsamo iki se, rwose sinzi uko babitsa."

Uwimbabazi Drocella na we yunzemo ati: "Ntabwo tubitsa, keretse mu kibina ho usanga ukotiza 200 buri cyumweru, ayo yo ntabwo wayabura. None se ku gatabo wajyanayo maganabiri?"

Ibi byerekana ko nubwo serivisi z’imari zegerejwe abaturage, hari bamwe batumva akamaro ko kubitsa amafaranga make, bitewe n’ubuzima babayemo.

Ubuyobozi bubasaba kwizigamira, n’iyo byaba bike

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu, avuga ko kwizigamira bishingiye ku bushake, kandi ko SACCO ziri hafi y’abaturage kugira ngo zibafashe kubona inguzanyo.

Ati: "Iyo ufite amafaranga naho cyaba igiceri cy’ijana ukakibikaho, biguhesha amahirwe yo kubona inguzanyo. Hari n’inguzanyo Leta igenera abatishoboye ariko ntiwayibona udafite konti muri banki."

Imibare igaragaza ko serivisi z’imari zimaze kugera kuri benshi

Ubushakashatsi bwakozwe na Access to Finance Rwanda (AFR) ku bufatanye na MINECOFIN, BNR na NISR, bugaragaza ko:

·         Abakoresha serivisi z’imari z’ibigo byanditswe nka banki n’ibindi bigo by’imari byemewe ni 92%

·         4% bakoresha uburyo butanditswe

·         Abatagerwaho na serivisi z’imari bavuye kuri 7% muri 2020 bagera kuri 4% muri 2024

·         Abakoresha Mobile Money bavuye kuri 60% muri 2020 bagera kuri 77% muri 2024

·         Abakoresha SACCO bageze kuri 51%

Nubwo imibare igaragaza ko serivisi z’imari zimaze kugera kuri benshi, abaturage bo mu Murenge wa Shyira bavuga ko kubona amafaranga yo kubitsa bigoye, bikaba bisaba ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo nabo binjire mu rwego rwo kwizigamira no kugana ibigo by’imari.



Izindi nkuru wasoma

Ntarindwa Aimable yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Fave mu myiteguro yo gushyira hanze album iriho Burna Boy

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 10:49:28 CAT
Yasuwe: 142


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubutindi-nubukene-bukabije-Zimwe-mu-mpamvu-zituma-abatuye-Shyira-batabitsa-muri-banki.php